Ubwo hasozwaga aya mahugurwa Bwana Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yashimiye ubwitange bagize bakurikirana aya mahugurwa ariko abasaba gusura komite Nyobozi zo mu mirenge baturutsemo bakabasangiza ibyo bigiye muri aya mahugurwa no kuzashaka abafatanyabikorwa bakorera aho batuye bakazabafasha gushakira ibisubizo by’ibibazo bafite.
Umuhuzabikorwa wo mu Ntara y’Amajyaruguru Madamu NYIRAHARERIMANA Dative, yabanje ashimira abitabiriye aya mahugurwa, akomeza abasaba kuzashyira mu bikorwa inshingano zabo arizo guharanira uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga no kuzamura imibereho myiza yabo kuko bagiye basigara inyuma.
Muri aya mahugurwa y’Abagize Komite za NCPD ku rwego rw’Akarere batowe bo mu Ntara y’Amajyarugu n’Umujyi wa Kigali, bayarangije biyemeje ko bazasangiza abo bahagarariye mbere ya byose amasomo bigiye muri aya mahugurwa, hibandwa cyane cyane ku burenganzira bwabo kuko aribwo nshingiro rya byose. Nkuko byagaragaye ni uko abitabiriye aya mahugurwa ni uko bishimiye ko bashoboye kumenya itandukandiro riri hagati y’ubumuga n’uburwayi aho babwiye ko ubumuga budakira hanyuma uburwayi bwo bukaba bukira. Abari muri aya mahugurwa kandi bishimiye ko u Rwanda rutasigaye inyuma mukuzamura imibereho y’Abantu bafite ubumuga kuko rwasinye amaserano mpuzamahanga yo kurengera Abantu bafite Ubumuga, rugasinya amasezerano Nyafurika yo kurengera Abantu bafite ubumuga, rugashyiraho amategeko n’amateka yo kurengera abantu bafite ubumuga, rugashyira mu byiciro abantu bafite ubumuga, rugashyira n’ibibagenwa no kwemeza Politike y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga. Bongeye kandi guhugurwa uburyo bwo gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga. Basoreje ku isomo ryo gukora igenamigambi ryo kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga bahagarariye.