ABAGIZE KOMITE ZA NCPD BATOWE BAKOMEJE AMAHUGURWA

Guturuka kuri uyu wa kabiri tariki ya 10-12 Gicurasi 2022, amahugurwa y’abagize Komite z’inzego za NCPD bashya batowe ku rwego rw’Akarere bakomeje guhugurwa, abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali bahuriye mu Karere ka Musanze, naho abo mu Ntara y’Iburasirazuba bahuriye mu Karere ka Kayonza. Amahugurwa yibanze ku nshingano z’abagize komite muri rusange,  uyu munsi amahugurwa ku nshingano z’Inama y’Igihugu aho babwiwe ko NCPD ari urubuga rw’ubuvugizi  aho abahuzabikorwa kuri buri rwego rushinzwe gukorera ubuvugizi ibibazo abafite ubumuga mu ifasi batorewemo, harimo guhuza ibikorwa byose bikorerwa abantu bafite ubumuga, guhuriza hamwe ibitekerezo by’Abantu bafite ubumuga, gukorera ubuvugizi ku bibazo bireba abantu bafite ubumuga bibangamiye iterambere  n’uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga, kubaka ubushobozi bw’Abantu bafite Ubumuga, gukangurira Umuryango Nyarwanda muri rusange ababyeyi n’inzego zitandukanye by’umwihariko kubahiriza uburenganzira bw’Abantu bafite  ubumuga, gukangurira abantu bafite kugira uruhare muri gahunda za Leta (umuganda, inama, girinka..), kugira uruhare mu ikumira ibitera ubumuga, gukurikirana by’umwihariko iyubahirizwa ry’amategeko arengera abantu bafite ubumuga, kugira imikorere n’ubufatanye n’inzego zo mu mahanga zifite inshingano nk’iz’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.  Ku munsi w’ejo bahuguwe ku itandukaniro riri hagati y’ubumuga n’uburwayi aho basobanuye ko uburwayi buvurwa bugakira naho ubumuga bwo butigera bukira ariko na none byagaragaye ko iyo uburwayi butinze bushobora gutera ubumuga.  Abitabiriye amahugurwa bongeye kwibutswa gutanga raporo y’ibikorwa byabo kuko ariyo ihamya ko bakoze. Amahugurwa arakomeje akaba azasozwa ku munsi w’ejo.

Iyi politike ikaba ifite icyerekezo cyo kugira u Rwanda, aho Abantu bafite ubumuga bagira uruhare rusesuye mu iterambera ry’Igihugu nk’abandi. Intego zikubiye muri iyi politike harimo guteza imbere imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga, nko kubongerera amacumbi akwiye, guhabwa inkunga y’ingoboka. Mu burezi harimo ingamba zo gutuma abana bafite ubumuga bagana ishuri, kugena ibyumba byihariye bidaheza abanyeshuri bafite ubumuga.

Bahuguwe kuri gahunda yo kwita no gufashiriza Abantu bafite ubumuga mu miryango (Community Based Rehabilitation (CBR)). Iyi gahunda ikaba igamije guteza imbere ubudaheza n’imibereho by’Abantu bafite ubumuga n’imiryango yabo mu rwego rwo kubafasha kugera kuri serivisi z’uburezi, ubuzima, imibereho myiza ndetse no kubongerera ubushobozi.