HATANGIYE AMAHUGURWA Y’INZEGO ZA KOMITE ZA NCPD ZATOWE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata 2022, i Kigali hatangiye amahugurwa y’abagize Komite z’inzego za NCPD bashya batowe.  Mu gutangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri MINALOC Madamu Ingabire Assoumpta yashishikarije abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana neza no gufasha abantu bafite ubumuga kuva mu bibazo bahura nabyo mu miryango. Abitabiriye aya amahugurwa bazahugurwa ku nshingano zabo hagendeye ku rwego batorewe, uburyo bwo gukorera ubuvugizi ibibazo Abantu bafite ubumuga bahagarariye bahura nabyo.  Bazahugurwa kandi kubigendanye n’amategeko mpuzamahanga n’amategeko n’amateka arengera Abantu bafite ubumuga mu Rwanda. Aya mahugurwa yatangiye uyu munsi i Kigali yahuje abari muri Komite Nyobozi ya NCPD ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Umujyi wa Kigali akazakomereza muri buri Ntara akazitabirwa n’Abagize Komite z’inzego za NCPD bashya batowe ku rwego rw’Akarere.