ABAGIZE KOMITE NYOBOZI YA NCPD BATOWE BIJEJWE KUZAFATANYA NA MINALOC

Ubu ni ubutumwa bahawe na Madamu Ingabire Assoumpta, Umunyabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza y’Abaturange mu muhango wo guhererekanya ubasha hagati ya Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abantu Bafite Ubumuga ku rwego rw'igihugu icyuye igihe na Komitye nshya iherutse gutorwa. Muri uyu muhango kandi w’ihererekanyabubasha MoS Ingabire Asssoumpta, yasabye komite Nshya kusa ikivi komite ishoje igihe yatangiye no guhuza imbaraga bakorera hamwe, bagamije guteza imbere abafite ubumuga babatoye, aho yabijeje kandi ko Minisiteri izakomeza kubaba hafi.

Madamu Mbabazi Olivia watorewe kuba Perezidante ku wa 26 Ugushyingo 2021, akaba afite manda y’imyaka, akaba yakoranye ihererekanya bubasha na Bwana Niyomugabo Romalis wayoboye Inama y’Igihugu y”Abantu bafite ubumuga mu gihe cy’Imyaka umunani kuko yabaye Perezida yasimbuye Bwana Rusiha Gaston watorewe guhararira Abantu bafite Ubumuga mu nteko ishinga Amategeko.

Madamu Mbabazi Olivia perezidante wa NCPD yashimiye komite icyuye igihe kubwo akazi katoroshye bakoze, akoze avuga ko bazakomerezaho ndetse asaba bagenzi kuzamufasha ,gukorera ubuvugizi Abantu bafite ubumuga bakazakomeza gukurirwaho imbogamizi aho zikiri. Kuzakomeza gushyira mu byiciro Abantu bafite Ubumuga, kuzakomeza gukora ubuvugizi insimburangingo n’inyunganirangingo zikazishyurwa ku bw’inshingizi,…..

Niyomugabo Romalis Perezidante wa NCPD ucyuhe igihe yavuze ko muri iki gihe basoza manda yabo yavuze ko hari byinshi bagezeho nk’iyemezwa rya politike y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga gukora ubuvugizi kuri politike y’Uburezi budaheza n’uburezi bwihariye, gukora igenzura mu nyubako za Leta harebwa ko zidaheza Abantu bafite Ubumga, gushyira mu byiciro Abantu bafite Ubumuga hagendewe ku buremere bw’Ubumuga bafite.