TWIYEMEJE TWARUSHAHO GUKORA UBUVUGIZI

NCPD iratangaza ko izarushaho gukomeza gukorera ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bagorwa no kubona inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo.

Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, agaragaza ko nubwo kubona insimburangingo bikiri ikibazo kigendanye no kuba zikiboneka hake hashoboka ngo ntizirabasha gushyirwa mu byo ubwishingizi bwishyura.

Yagize ati “Kuba zitarabasha kujya ku bwishingizi kimwe n’inyunganirangingo abantu bafite ubumuga nanone ku bijyanye n’ubuvuzi twasanze byaba byiza cyane bakurikiranywe hakiri kare”.

Avuga ko mu nama y’iminsi itatu yari imaze iminsi ihuje ibihugu binyamuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bafashe umwanya wo kwibutsa za Leta zabo kureba ku bantu bafite ubumuga hashingiwe ku byiciro.

Asobanura ko ibyiciro bitanu by’ubumuga, ko buri kiciro ku bijyanye n’ubumuga kiba gifite ibyo gikeneye byihariye bitandukanye n’iby’ikindi.

Ati “Twiyemeje yuko twarushaho gukomeza gukora ubuvugizi kandi tukagenda tugerageza kugaragaza aho ibibazo bikiri kugira ngo bishyirwemo imbaraga bityo bishakirwe igisubizo kirambye”.

NCPD ivuga ko ibigo nka Gatagara ndetse n’ibindi bishobora gutanga insimburangingo ku bantu bafite ubumuga hashingiwe ku bwishingizi ariko ngo biracyari bike ugereranije n’abantu bafite ubumuga bazikeneye.

Iti “Ibyo rero twasaba yuko byarushaho kujya ku bwishingizi bwose. Murabizi ko ubwishingizi bufitwe n’abantu benshi, ni mituweli kuruta ubundi bwishingizi bugiye butandukanye, ni nabwo abagenerwabikorwa bacu benshi bafite”.

NCPD igaragaza ko insimburangingo nyinshi zigihenda bityo igasaba Leta zigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gukomeza kunganira abafite ubumuga.

Ubuyobozi bwa NCPD bushimira byumwihariko Leta y’u Rwanda kuko ngo hari byinshi birimo bikorwa kugira ngo icyo kibazo kirusheho kugenda gikemuka.