NCPD YAYOBOYE INAMA YA KANE YAHUJE ABAFITE UBUMUGA BO MURI AFRIKA Y’IBURASIRAZUBA

Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga NCPD yateguye ibiganiro byo ku rwego rw'Afurika y'Iburasirazuba ku nshuro ya kane. Ibi biganiro biri kubera kuri Hotel Marriot ariko abari mu mu mahanga ni ukuvuga abahagagarariye Abantu bafite ubumuga bo muri Uganda, Kenya, South Sudani, Burundi, Tanzania n'u Rwanda. Iyi nama yatangiye ku 24-26/2021 itangizwa ku mugaragaro na Honorable BAHATI Alexis Umudepite uharagarariye Abantu bafite Ubumuga mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba. Intego y'iyi nama ni ukurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y''Inama ya gatatu, kurebera hamwe uburyo Abantu bafite ubumuga bo muri Afurika y'iburasirazuba bakirirwaho imbogamizi, mu murimo, mu burezi, buzima, mu mibereho myiza.... iyi nama ikaba ikomeje ikazarangira ku wa gatanu tariki ya 26/3/2021.