...

    News Details

    14.11.2019 14:11 Age: 27 days
    Category: News

    Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera (ifasha abatabona) wizihirijwe mu karere ka Nyagatare


    Kuri uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Nyagatare habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni yera, nkuko byasobanuwe na Madamu Donatile KANIMBA Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ubumwe Nyarwanda bw’abantu batabona yavuze ko ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku isi yose tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka ariko mu Rwanda bakaba bawizihije uyu munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:  kuboneka kw’inkoni yera, kurinda ubuzima bwanjye.   Ubwo yasobanuriraga abari muri ibi birori icyo inkoni yera ari cyo, yavuze ko iyi nkoni ikoze mu bikoresho bishobora kurinda umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kuba yafatwa n’amashanyarazi, gukubitwa n’inkuba,  yagonga ibintu bimwe na bimwe biba biri mu nzira, kuba yagwa mu byobo ndetse no kuba yagongwa n’imodoka kuko iyo umuntu utwaye ikinyabiziga abonye uyifite agomba kubanza kumuha inzira.  Yakomeje asaba inzego zitandukanye kugira uruhare mu gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kuva mu bwigunge bafashwa kubona izi nkoni zera kuko arizo ntangiriro z’ubuzima bw’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yongeye kwizeza abafite ubumuga ko Leta y’U Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose ngo izamure imibereho myiza y’abantu bafite Ubumuga muri rusange.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *