News Details
Category: News
Hashojwe Itorero ry’Indashyikirwa mu Nkomezamihigo, ikicyiro cya 3 i Huye, ku wa 02/11/2019
Guturuka tariki ya 27/10-02/11/2019 mu mu nyubako za Kaminuza y’ u Rwanda ziri mu Karere ka Huye hateraniye Itorero ry’Indashyikirwa mu Nkomezamihigo ikiciro cya3. Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu INGABIRE Assoumpta yongeye gushimira izi ntore ubwo zerekanaga ibyo zatojwe, yasabye izi Ntore ko zizashishikariza Abafite Ubumuga gucika ku muco mubi wo gusabiriza. Ibi bazabigeraho kuko Igihugu gihora kibigiramo uruhare gishyiraho gahunda zo guteza imbere buri Munyarwanda cyane cyane hakibandwa ku bantu batishoboye hagamijwe kubafasha kwifasha. Izi ntore kandi zatumwe kujya gutoza intore zo ku mudugudu. Iri torero ryitabiriwe n’abahagarariye abantu bafite ubumuga batowe muri komite za NCPD ku rwego rw’Umurenge n’Akarere. Intore zitabiriye iri torero zigishijwe ko mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari IRERERO ry’Igihugu, rikarera Abanyarwanda rikabubakamo imico myiza (ariyo yitwa Indangagaciro) yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, kubana mu mahoro no gusobeka Ubumwe bwabo nka bene mugabo umwe, nk’abava inda imwe, nka bene Kanyarwanda. Ryareraga kandi abazayobora Igihugu ngo bazajye batoza abo bayobora imico myiza, bakabatoza Indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda.
Itorero ryongeye kugarurwa muri 2007
Muri iri Torero, Intore zaryitabiriye zabwiwe ko Itorero ryongeye kugarurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame umutoza w'ikirenga 2007 nyuma yuko ryari ryaraciwe n’Abakoloni mu kinyejana cya 19. Ni muri urwo rwego Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD) ifatanije na komisiyo y'igihugu yitorero (NIC) bateguye itorero ry’Indashyikirwa mu Nkomezamihigo icyiciro cya 3 ryitabiriwe n'abatozwa 501 harimo abagabo 320 n’ abagore181baturutse mu gihugu hose nkuko byatangajwe na Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.
Itorero ryaranzwe n’ibikorwa bitandukanye
Mu rwego rwo guharanira kugira ubuzima bwiza buri gitondo abatozwa babyukaga kare bakitabira imyitozo ngororamubiri, nubwo bafite ubumuga bakoraga siporo ndetse bakabyishimira. Igishimishije nuko hari bamwe mu bafite ubumuga bari basanzwe bakora imyitozo ngororamubiri ndetse ikaba yaranabateje imbere nkuko byasobanuwe na Gakwaya Eric wari umutoza wa Siporo muri iri Torero. Bahawe imikorongiro itandukanye: Umukoro ngiro wo kumenyana, gusigasira igisenge n’iyindi igamije kubigisha umuco mwiza w'ubutore nkuko bisobanurwa n'uwari umutoza w'imikoro ngiro.
Abatozwa kandi bahawe ibiganiro bitandukanye bigamije kubafasha gukunda igihugu, amateka y'u Rwanda, Ndi Umunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide, guharanira indangagaciro y'ubumwe n’ubwiyunge, kugira ubupfura no gukunda umurimo. Bahuguwe kandi ku nshingano zabo n’uburyo bazishyira mu bikorwa mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga no kurengera uburenganzira bwabo nk’abantu batowe bahagarariye abandi. Abatozwa kandi bigishijwe intambwe y'intore no gutarama u Rwanda. Iri torero Indashyikirwa mu Nkomezamihigo ni icyiciro cya gatatu. Ikiciro cya 4 giteganijwe umwaka utaha wa 2020.