...

    News Details

    19.10.2019 16:35 Age: 54 days
    Category: News

    Umuyobozi wa NCPD yasabye abarezi kuba bandebereho mu burenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga


    Muri aya mahugurwa ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga arimo kubera mu Karere ka Gatsibo ahuza Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) n’abarezi bo mu Karere ka Gatsibo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD  yabwiye abarezi baturutse mu mirenge ya Kabarore,Gitoki, kageyo, Rwimbogo na Rugarama ku kurwanya ihohoterwa n’ihezwa rikorerwa abana bafite Ubumuga aho yagarutse ku  ihezwa rikunda kubera mu mashuri nk’ahantu usanga hari ibibaho birebire bitemerera abanyeshuri bagufi  kwandika ku kibaho, ahatari ubwihererero bufasha abantu  abafite ubumuga bw’ingingo, hari ahandi usanga hari ibigo abana bannyega abandi bitewe n’ubumuga bafite bityo bikababera impamvu zo guta ishuri.  Kugira ngo rero abanyeshuri bafite ubumuga bashobore kwiga ni ngombwa ko abarezi  babishishikariza abanyeshuri bigisha kuko abana bo Rwanda rw’ejo bafata  umwarimu nk’intangarugero mu bintu byose.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *