...

    News Details

    20.06.2017 10:44 Age: 61 days
    Category: News

    NCPD IKOMEJE GUSOBANURIRA ABAFITE UBUMUGA INSHINGANO ZABO


    Kuri uyu wa mbere tariki ya 19/06/2017, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yahuguye komite zatowe. Ubwo yafungura aya mahugurwa, Umuhuzabikorwa wa NCPD mu Karere ka Musanze Madamu MUKANYEMAZI Adela, yamenyesheje abahagarariye Abafite Ubumuga bo muri Musanze ko aya mahugurwa agamije  kubahugurira inshingano batorewe zo guhagararira Abantu bafite.

    Abafite Ubumuga bahuguriwe uburenganzira bwabo

    Ubwo bahabwa ikiganiro n’Umujyanama mu mategeko wa NCPD MUKARUGWIZA Clemence yabwiye abari mu mahugurwa ko Abafite Ubumuga bafite Uburenganzira nku bw’abandi hanyuma Abafite Ubumuga bo nk’icyiciro cyihariye bakagira uburenganzira bwihariye aribwo:

    1. UBUREZI

    Ufite Ububumuga afite uburenganzi ku burezi buboneye hakurikijwe  ikiciro cy’ubumuga afite agakurirwaho imbogamizi bitewe n’ubumuga nko mu gihe cyo gukora ibizamini akongererwa igihe cyo gukora ikizamini, akicazwa imbere mu ishuri mu gihe atabona neza, akigira aho ashobora kugera mu gihe afite ubumuga bw’ingingo, gushakirwa umusemuzi w’amarenga mu gihe yigira mu ishuri ry’uburezi budaheza, guteganya ibibuga by’abantu bafite Ubumuga n’izindi mbogamizi zaboneka.

    2. UBUZIMA

    Leta ifite Inshingano zo kubonera inyunganirangingo n’insimburangingo umuntu ufite ubumuga mu gihe byemejwe na muganga kandi uzicyeneye atishoboye, mu bigo byakira Abafite ubumuga ni ngombwa gutegenya umujyanama mu by’ihungabana kugira ahuze abafite Ubumuga n’abandi batabufiye.

    3. UMURIMO

    Mu gihe cyo gupiganirwa akazi iyo ufite Ubumuga aganyije amanota n’utabufitem, Ufite Ubumuga niwe uhabwa akazi. Mu gihe habonetse akazi katapiganirwa abafite ubumuga, bahabwa akazi bashobora gukora ndetse bagakuriwaho imbogamizi.

     

    4. IMIKINO N’IMYIDAGADURO

    Ufite ubumuga yoroherezwa kwidagadura mu mikino igendanye n’ubumuga

     

    5. GUKURIRWAHO IMBOGAMIZI  

    Inyubako zoze zigomba kuba zubatse ku buryo zorohereza ufite ubumuga ndetse no guteganyiriza umusemuzi w’ururimi rw’amarenga no gutegenya inyandiko ya braille.

    6. KUGIRA URUHARE MU BYA POLITIKE.

    Ufite ubumuga yoroherezwa mu gutora abayobozi bazabahagararira ndetse no kwiyamamaza mu zindi nzego mu gihe yujuje ibisabwa .

    7. UBUTABERA

    Ukoreye ufite ubumuga icyaha cy’ihohoterwa cy’ivangura ufite ubumuga, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu gitabo cy’amategeko ahana bitewe n’uburemere bw’icyaha. Abahagaririye abafite Ubumuga bagomba kugararagariza  ubutabera abafite ubumuga barenganye.

    Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo abahuguwe bashishikarijwe kubuharanira  mu gihe  butubahirijwe.

    ABAFITE UBUMUGA BABWIWE KO KWIKORERA NI ISOKO Y’UBUKIRE

    Muri aya amahugurwa abafite ubumuga bongeye kwibutswa ko kuba rwiyemezamirimo ari  uburyo bwo  gutinyuka mu  kwihangira umurimo, kuba rwiyemizamirimo rero akaba ari  uguhanga icyo uzakora no  kugishakira  isoko , gushaka abakozi bazakora akazi.  Mu rwego rwo gutera imbere bisaba kudacika intenge nkuko  NYIRIMIGABO Thierry yabibwiye abitabiriye amahugurwa, yakomeje asobanura ko iyo umuntu atinyutse kwikorera ariwe utera imbere mu gihe umuntu ukorera undi usanga adatera imbere vuba kuko igihembo ahembwa usanga akenshi kidahinduka nyamara uwikorera we atera imbere umunsi ku wundi. Aya mahugurwa akazamara icyumweru hakazazagurwa abagera ku 581.

     


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *